Umusaruro mbumbe (GDP) mu gihembwe cya gatatu 2016 mu Rwanda wose hamwe ungana na miliyari 1.662 z'amafaranga y'u Rwanda , uvuye kuri miliyari 1.506 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihembwe nk'iki muri 2015. Muri iki gihembwe cya gatatu, umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku kigero cya 5,2% ugereranyije n’ igihembwe cya gatatu 2015.Ibyiciro by’ubukungu byazamutse ku kigero gikurikira :

  • Ubuhinzi n’ubworozi: 1%
  • Inganda: 7%
  • Serivisi: 6%

Serivisi zikomeje kuza imbere kuko zihariye 48% by’umusaruro mbumbe, ubuhinzi n’ubworozi bufite uruhare rwa 33% naho inganda zikagira uruhare rwa 13%.

Mu buhinzi n’ubworozi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 2% (mu gihe cy’ihinga B). Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho 13% ahanini bitewe n’uko umusaruro wa kawa wagabanutseho 14%, umusaruro w’icyayi nawo ukagabanukaho 23%.

Icyiciro cy’inganda cyazamutseho 7% bitewe ahanini n’imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho ku rugero rwa 12%. 

Serivisi z’ubucuruzi zazamutseho 9%, servisi z’amahoteli n’ububari bucuruza inzoga n’amafunguro zazamutseho 6%, serivisi za Leta zihabwa abaturage zazamutseho 19%. Serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga zigabanukaho 2%.

Impuzandengo y’ubwiyongere bw’umusaruro mbumbe w’ibihembwe bitatutu bya 2016 iri ku kigero cya 6%.

Amakuru arambuye agaragara ku rubuga rw'Ikigo Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda

Bikorewe i Kigali, taliki ya 31 Ukuboza 2016

MURANGWA Yusuf
(SE)
Umuyobozi mukuru


* Imisoro n’inkunga ku bikorwa bibyara umusaruro byiyongereyeho 13 %