Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kinejejwe no gutangaza amanota y’abakoze ikizamini cyo gukora akazi k’abakarani b’Ibarura Rusange rya gatanu ry’Abaturage n’Imiturire muri Kanama 2022.

Abakoze ikizamini bashyizwe mu byiciro bibiri aribyo “retained” na “reserve”. “Retained” ni abashyizwe mu myanya bazakoreramo, mu gihe “reserve” ari abasimbura.

“Retained” bashyizwe mu myanya hakurikijwe amanota babonye n’imyanya ikeneye abantu mu Midugudu batuyemo/basabye. Hari n’abandi bashyizwe mu myanya mu Midugudu itari kure y’iwabo aho umubare w’abakarani b’Ibarura wabaye muto ugereranyije n’imyanya yari ihari hashingiwe ku manota bagize.

Ushobora kureba amanota wagize unyuze kuri iyi link:  Kanda Hano